04/11/2021
INAMA 30 UKWIYE KUBAKIRAHO
UBuziIMA BWAWE:
1.Nuhura n'ikibazo jya ugerageza
kwihangana wumve ko ibibi
n'ibyiza bigomba gusimburana.
2.Jya ugerageza kubaho ufite
intego mu buzima bwawe.
3.Jya wihutira kwemera ikosa igihe
warikoze kandi uhite urisabira
imbabazi bizagufasha mu
mibanire n'abandi ariko
natakubabarira jya wiyumva
nk'umwere imbere y'Imana.
4.Umuntu nakugirira neza
ntukabyibagirwe kandi
kumushimira nabyo ni ingenzi. Jya
umuzirikana kandi nubishobora
umwiture inshuro nyinshi ibyo
yagukoreye.
5.Icyo udafite ntukakibare
mubyawe mu gihe utarakibona.
6.Umuntu naguhemukira
ntukigorere umutima umupangira
kwihorera ahubwo ujye umwereka
ko uri imfura we ahubwo bimutere
kubona ububwa bwe no kwicuza.
7.Ikikubaho ukabona ntacyo
wagihinduraho ujye utuza ukireke
cye kugutera umwanya, wumve ko
ubuzima buzakomeza kandi nta
mvura idahita.
8.Jya ugerageza buri munsi ushire
hari icyo ugusiye ryaba isomo
ry'ubuzima cg mu mutungo
usanzwe.
9.Niwunguka inshuti ujye
uyubaha kandi uyifate neza kuko
hari igihe yakugirira akamaro mu
buzima buri imbere.
10.Jya ushaka ubutunzi ariko
ntubuhe agaciro kurusha inshuti
n'abavandimwe kuko nicyo kiruta
byose.
11.Jya umenya ko umuryango
wawe ari umugisha uwufate neza
kuko hari benshi bawubuze kandi
ntacyo wawunganya.
12.Umuntu naguhemukira
ntukazuyaze kumubabarira kuko
aribyo bizaguha amahoro
n'umutuzo ku mutima kandi
n'uwo ubabariye ukaba
umubohoye.
13.Ntukiruke ku byagusize ahubwo
ujye ugerageza gukora neza
ibisigaye.
14.Nujya usaba Imana ikintu
ukakibona ujye wibuka kuyishima
ariko n'unakibura wibuke byinshi
yagukoreye wumve ko hari
impamvu yabyo.
15.Jya ugerageza kugira gahunda
kandi wite iteka kubifite akamaro
kurushaho.
16.Jya ugira neza utagamije
kuziturwa ahubwo ubikorere ko ari
byiza.
17.Jya wiyitaho,umenye ibyo
ukeneye n'ibyagirira ubuzima
bwawe akamaro umenye ko nta
muntu wundi wabikumenyera
nkawe ubwawe kdi inshuti yawe
ya mbere ni wowe ubwawe.
18.Jya ugerageza kubera abo
mubana urugero,abo mwigana cg
abo mukorana usange bose
bakwita umwana mwiza kandi
bagusabira umugisha.
19.Jya uvuga ukuri kukurimo igihe
cyose ubona ko hari icyo kwakiza
utitaye kuri bake bakurebanabi
kuko n'ubwo kuryana kurakiza.
20.Jya ufata umwanya uri wenyine
witekerezeho,aho wavuye n'ibyo
wanyuzemo,wibuke abo
mwabinyuranyemo,urebe aho
ugeze maze bigufashe gutekereza
ku hazaza hawe ndetse bigufashe
no kuhategura.
21.Jya wihutira kumva ariko
witondere kuvuga kuko akarimi
burya kabamo uburozi buhumanya
nyirabwo.
22.Nujya utera intambwe
ntukirengagize abo mwabanye,
abo mwiganye, abo mwakoranye
kuko burya ibihe birahinduka
kandi ntibijya inama.
23.Burya abatumva ibintu kimwe
si abanzi, nujya ubona umuntu
afite imyumvire idafututse
ntukamwiceho ahubwo jya
wihangana umube hafi
akubonereho umugisha wo
guhinduka.
24.Jya ugerageza gusoma no
gushakisha amakuru n'ibitekerezo
ahantu hatandukanye, umenye
aho isi igeze ndetse unamenye
ibyo abandi bakurusha ugerageze
kubashyikira.
25.Jya uhora uharanira ko buri
wese yakubera inshuti, ugerageze
guha ikaze buri muntu kuri wowe,
akwisangeho mufashanye kandi
mwungurane ibitekerezo.
26.Jya ugerageza kwiyakira uko uri
ariko uharanire kugera kure
hashoboka.
27.Jya ugerageza unyurwe n'ibyo
ufite kuko nibwo buryo bwo kwiha
umutuzo.
28.Jya uharanira kubana n'abantu
bose amahoro.
29.Ntukagirire inzika
uwaguhemukiye. Jya ugerageza
kumubabarira kuko burya inzika ni
nka virus ya cancer imunga
umubiri.
30.Jya uzirikana ko ubu buzima
bufite iherezo,uharanire kuzasiga
inkuru nziza imusozi.